Nyuma y' uko tumaze kwiga ibyigisho byerekeranye n' ububyutse, ushobora nawe gutegura gahunda yawe yo kugira gahunda y' amasengesho agamije gushaka ububyutse n' ivugurura. Birashoboka ko watumira abaturanyi bawe, mugafatanya muri uwo murunga we amasengesho, nibyiza kandi kugira abo usengera usaba ko Imana yakora ku mitima yabo, bagire inshuti, ubasure, ubakunde ariko ukomeze kubasengera. Yewe ushobora no kubararika bakajya baza mukajyana mu materaniro. Kandi Imana igusezeranira ko "Ibyo uteganya ntibizagerwaho n' imbaraga z' ingabo cyangwa kubw' imbaraga z' abantu; ahubwo Umwuka wanjye niwe uzabisohoza.. njyewe Imana ishobora byose ndabisezeranye" Zekariya 4:6