Umuntu iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize byose biba bihindutse bishya." 2Abakorinto 5:17 iyo dufite Kristo muri twe "amategeko ye ntarushya" 1 Yohana 5:3 "umutwaro we ntuturemerera" Matayo 11:30. Icyo gihe tuzarushaho gukumda ijambo ry' Imana kurenza ibindi byose, tuzakunda gusenga, tuzatura ibyaha byacu kubo twahemukiye kubwo kwanga gutera agahinda umukumzi wacu Kristo. Tuzakunda abanzi bacu Kristo natura muri twe, a aturenganya tuzabasabira umugisha aho kubavuma,.... Ibi byose rero ntibyizana bisaba imbaraga zawe, imbaraga z' ubushake. Kuko Yesu ahagaze ku rugi rw' umutima wawe ari gukomanga, kandi akomeza avuga ati Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura nzinjira I've dusangire. Urufunguzo rero rufitwe nawe, kuramo ikare washyize murugi, fungura ingufuri wafungishije urugi rw' umutima wawe maze usangire n' umwana w' Imana Kristo. 🙏🙏