Listen

Description

1 Nuko Mose abwira Abisirayeli ibyo Uwiteka yamutegetse byose.
2 Mose abwira abatware b'imiryango y'Abisirayeli ati"Iri ni ryo tegeko Uwiteka ategetse:
3 Umugabo nahiga Uwiteka umuhigo cyangwa niyibohesha indahiro, ntagace ku isezerano rye ngo aryonone, ahubwo ahigure ibyaturutse mu kanwa ke.
(Kubara 30:1;3)1 Uwiteka abwira Mose ati
2 "Uhorere Abisirayeli Abamidiyani, maze nyuma uzapfa usange ubwoko bwawe."
3 Mose abwira abantu ati"Mutoranye abantu bo gutabara, mubahe intwaro batere Abamidiyani, kugira ngo Uwiteka ababahoreshe.
4 Mukure ingabo igihumbi mu muryango umwe no mu yindi y'Abisirayeli yose, bityo bityo mubohereze batabare."
5 Nuko batoranya mu bihumbi by'Abisirayeli ingabo igihumbi igihumbi mu miryango yose, ziba ingabo inzovu n'ibihumbi bibiri zifite intwaro.
6 Mose yohereza izo ngabo ari igihumbi igihumbi mu miryango yose, ngo batabare, aboherezanya na Finehasi mwene Eleyazari umutambyi, ajyanye ibintu by'ahera n'amakondera yo kuvuzwa ijwi rirandaze.
7 Barwanya Abamidiyani uko Uwiteka yategetse Mose, bica abagabo bose.
(Kubara 31:1;7)1 Abarubeni n'Abagadi bari bafite amatungo menshi cyane. Babonye igihugu cy'i Yazeri n'icy'i Galeyadi ko bifite urwuri rwiza,
2 Abagadi n'Abarubeni baragenda babwira Mose na Eleyazari umutambyi n'abatware b'iteraniro, bati
3 "Ataroti n'i Diboni n'i Yazeri, n'i Nimura n'i Heshiboni na Eleyale, n'i Sibuma n'i Nebo n'i Bewoni,
4 igihugu Uwiteka yatsindishije iteraniro ry'Abisirayeli, ni igihugu cy'urwuri kandi abagaragu bawe dufite amatungo."
5 Bati"Niba tukugiriyeho umugisha, abagaragu bawe duhabwe icyo gihugu ho gakondo, ntutwambutse Yorodani."
6 Mose abaza Abagadi n'Abarubeni ati"Bene wanyu bazatabara mwiyicariye ino?
16 Bamwigira hafi baramubwira bati"Tuzubakira imikumbi yacu ibiraro, n'abana bacu bato tuzabubakira imidugudu,
17 ariko twe ubwacu twihute kwitegurira intwaro ngo tujye Abisirayeli imbere, tugeze aho tuzamarira kubageza ahabo. Kandi abana bacu bato bazabe bari mu midugudu igoteshejwe inkike z'amabuye, ngo barindwe bene igihugu.
(Kubara 32:1;6)