Listen

Description

Ubuzima tubayemo ni ubuzima bwo guhora tureba ku bandi kandi ijisho rireba mu kwabandi ribona bo beza cyane bo bakarumbya. Natwe rero duhora duhangayikishijwe muko tubona ari twe twenyine duhura n' ibibazo, ingorane tukabona abandi bo bameze neza. Nyamara burya siko biba bimeze nabo ni ukubabona bagenda icyo baturusha ni ukwihangana, gushinyiriza no kwirengagiza ako kaga barimo bakishyira mu mahoro. Buri wese aranyagirwa kuko isi ntisakaye. Gusa nubwo bimeze gutyo dufite Imana itwitaho. "Mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi,
30 ndetse n'imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose.
31 Nuko ntimutinye, kuko muruta ibishwi byinshi.
(Matayo 10:29;31) Ntampamvu yo kwiheba uwaturemye aratuzi.