Listen

Description

Umuntu naramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho
ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, uwo ni we
uzanywa ku nzoga ni yo mujinya w’Imana.‖ (Ibyahishuwe 14:9,10).
―Nuko itera bose ( inyamaswa yari ifite amahembe abiri asa n‘ay‘umwana
w‘intama, ni ukuvuga Leta zunze Ubumwe z‘Amerika) aboroheje
n‘abakomeye, abakire n‘abakene, ab‘umudendezo n‘ab‘imbata,
gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy‘iburyo cyangwa mu ruhanga,
kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda
keretse afite icyo kimenyetso, cyangwa izina rya ya nyamaswa cyangwa
umubare w‘izina ryayo. Ibyah.13:16,17 Iyo Imana yoherereje abantu ubutumwa bwayo bw‘imbuzi zikomeye,
bugatangwa nk‘ubutangajwe n‘Abamarayika bera baguruka baringanije ijuru, isaba
umuntu wese ufite ubushobozi bwo gutekereza kwita kuri ubwo butumwa.
Urubanza ruteye ubwoba ruzacirwa abasenga ya nyamaswa n‘igishushanyo cyayo
rukwiriye gutera abantu benshi umwete wo kwiga ubuhanuzi kugira ngo kumenya
ikimenyetso cy‘inyamaswa icyo ari cyo, n‘uburyo bakwirinda kuzakira icyo
kimenyetso. Ariko abantu benshi biziba amatwi ngo batumva uko kuri, maze
bagahindukirira imigani y‘ibihimbano. Intumwa Pawulo atubwira gusubiza amaso yacu
inyuma tukareba mu minsi yashize: ―Igihe kizaza ubwo abantu batazumvira inyigisho
nzima.‘‗ (2 Timoteyo 4:3) Icyo gihe cyamaze gusohora. Abantu benshi muri iki gihe
ntibashaka ukuri kwa Bibiliya, kuko kunyuranyije n‘ubushake bw‘abakora ibyaha,
n‘umutima ukunda iby‘isi; maze Satani nawe, akazana ibishuko ahereye ku byo
bakunda. Intambara Ikomeye p. 577.1 soft
Mu buryo butandukanye n‘abakurikiza amategeko y‘Imana kandi bakizera Yesu,
marayika wa gatatu avuga ku rindi tsinda rifite ubuyobe bwatumye rihabwa umuburo
ukomeye kandi uteye ubwoba muri aya magambo: ―Umuntu naramya ya nyamaswa
n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku
kiganza, uwo ni we uzanywa ku nzoga ni yo mujinya w’Imana.‖ (Ibyahishuwe 14:9,10).
Ubusobanuro nyakuri bw‟ibi bimenyetso byakoreshejwe burakenewe cyane kugira
ngo ubu butumwa bwumvikane. Inyamaswa isobanura iki ? igishushanyo
n‟ikimenyetso se byo ni iki ? Intambara Ikomeye p. 434.3
Umurongo w‘ubuhanuzi ibi bimenyetso bibonekamo uri mu Byahishuwe 12, ahavugwa
ikiyoka cyashakaga kurimbura Kristo akivuka. Icyo kiyoka ni Satani (Ibyahishuwe 12
: 9), ni we wahagurukije Herode kugira ngo yice Umukiza. Ariko umukozi mukuru wa
Satani mu kurwanya Kristo n‘abe wabayeho mu kinyejana cya mbere mu gihe cya
Gikristo, ni ingoma y‟Abaroma yarangwaga n‟idini ya gipagani. Bityo rero, mu gihe
ku ikubitiro ikiyoka gihagarariye Satani, mu busobanuro bwa kabiri, icyo kiyoka ni
ikimenyetso gihagarariye Roma ya gipagani. Intambara Ikomeye p. 435.1 Mu gice cya 13 cy‘Ibyahishuwe (umurongo wa 1 — 10) havugwa indi nyamaswa,isa
n‘ingwe,‘ ikiyoka cyayihaye ‗imbaraga zacyo, n‘intebe yacyo y‘Ubwami, n‘ububasha
bukomeye.” Iki kimenyetso nk‟uko Abaporotesitanti benshi babyizera,
cyerekana Ubupapa, kuko ari bwo bwasimbuye ingoma ya kera y‟Abaroma
bugafata ubutware n‟intebe n‟ububasha byari bifitwe n‟ubwo bwami. Inyamaswa
isa n‘ingwe yavuzweho ibi ngo: ―Ihabwa akanwa kavuga ibikomeye, n‘ibyo gutuka
Imana. . ..Ibumburira akanwa kayo gutuka Imana no gutuka izina ryayo n‘ihema
ryayo, n‘ababa mu ijuru. Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara
imiryango yose n‘amoko yose n‘indimi zose n‘amahanga yose.‖ Ubu buhanuzi buri hafi
guhwana n‘ibyavuzwe ku gahembe gato ko muri Daniel 7, nta gushidikanya
bwerekeza ku bupapa. Intambara Ikomeye p. 435.2
Amahembe nk‟ay‟umwana w‟intama n‘ijwi ry‘ikiyoka bikoreshwa mu
bigereranyo, byerekana ukuvuguruzanya gukomeye kuri hagati y‟ibivugwa n‘iryo
shyanga ndetse n‘imikorere yaryo. Ukuvuga kw‟igihugu gusobanuye igikorwa
n‟ububasha bw‟amategeko yacyo ndetse n‟imyanzuro y‟ubucamanza bwacyo. ....