Mu gace k'uyu munsi, Ingabo z'umuryango w'abibumbye - MINUAR zari mu butumwa bw'amahoro mu Rwanda zaratashye hasigara ingabo 250 gusa kugira ngo zihangane n'ubwicanyi bukabije bwakorwaga ku manywa y'ihangu. Kuri uwo munsi kandi, ubwicanyi bwibasiye abantu benshi i Murambi ku Gikongoro ndetse no mu Mujyi wa Butare harimo mu bitaro bya kaminuza, kuri perefegitura ndetse no muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho abarimu n’abanyeshuri b'abahutu bafashaga abicanyi babatungira agatoki bagenzi babo b’Abatutsi.
Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information.