Agace k'uyu munsi karasobanura ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu; ahavuka Perezida Habyarimana hamwe n'abayoboke benshi b' Akazu bari ku isonga muri politiki y'urwango mu Rwanda. Kuva urugamba rwo Kwibohora rwatangira mu 1990, Abatutsi bo mu bice bitandukanye nka Bigogwe, Kayove, Nyamyumba n'ahandi bagiye bicwa buri gihe nyuma babeshyerwa kuba ibyitso bya FPR. Ku ya 30 Mata, Abatutsi bari barokotse bavuye aho bari bihishe bashutswe n'imodoka yagendanaga indangururamajwi mu muhanda itangaza ko amahoro yagarutse.
Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information.