Daniel 7: 7 "Hanyuma y'ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y'inyamaboko n'imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y'ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n'izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi.
8 Nitegereje ayo mahembe mbona muri yo hameze irindi hembe ritoya. Imbere yaryo hakurwa amahembe atatu mu yari asanzwe, kandi kuri iryo hembe mbonaho amaso asa n'ay'umuntu, n'akanwa kavuga ibikomeye. Daniyeli abona Umukuru nyir'ibihe byose
19 "Mperako nifuza kumenya amashirakinyoma y'iby'inyamaswa ya kane itasaga n'izindi zose, yari iteye ubwoba cyane bitavugwa, ifite imikaka y'ibyuma n'inzara z'imiringa ari yo yaconshomeraga ibintu ikabimenagura, ibisigaye ikabisiribangisha amajanja yayo.
20 Kandi nifuza kumenya iby'amahembe cumi yari ku mutwe wayo, n'iby'irindi hembe ryameze atatu asanzwe akarandurwa imbere yaryo, ari ryo rya hembe ryari rifite amaso n'akanwa kavuga ibikomeye, ryarushaga ayandi gukomera.
23 "Maze wa wundi arambwira ati 'Iyo nyamaswa ya kane izaba ubwami bwa kane ku isi, kandi buzaba budasa n'ubundi bwami bwose, buzaconshomera isi yose buyisiribange, buyimenagure.
24 Kandi ayo mahembe cumi, muri ubwo bwami hazakomokamo Abami cumi. Hanyuma yabo hazaza undi mwami, ariko we ntazaba asa n'abo ba mbere kandi azanesha Abami batatu.
25 Ni we uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose, kandi azarenganya abera b'Isumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe n'amategeko, kandi bizarekerwa mu maboko ye kugeza aho igihe n'ibihe n'igice cy'igihe bizashirira.
(Daniyeli 7:19;8)
This podcast uses the following third-party services for analysis:
Chartable - https://chartable.com/privacy