podcast
details
.com
Print
Share
Look for any podcast host, guest or anyone
Search
Showing episodes and shows of
Bibiliya Mu Kinyarwanda
Shows
Bibiliya mu Kinyarwanda
Abaroma 9
Abaroma 9
2023-05-10
04 min
Bibiliya mu Kinyarwanda
Abaroma 8
abaroma 8
2023-05-10
05 min
Bibiliya mu Kinyarwanda
Abaroma 7
1.Mbese bene Data muzi amategeko, ntimuzi yuko amategeko atwara umuntu gusa akiriho? 2.Ni cyo gituma amategeko ahambira umugore ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo amaze gupfa, umugore aba ahambuwe ku mategeko y’umugabo we. 3.Nuko rero, ni cyo gituma iyo umugabo we akiriho, niba abaye uw’undi mugabo yitwa umusambanyikazi, ariko iyo umugabo we apfuye, ntaba agitegekwa n’ayo mategeko, ni cyo gituma ataba umusambanyikazi naho yacyurwa n’undi mugabo. 4.Nuko rero bene Data, ni ko namwe mwapfuye ku mategeko ku bw’umubiri wa Kristo, kugira ngo mubone uko muba ab’undi ari we wa wu...
2023-03-20
04 min
Bibiliya mu Kinyarwanda
Abaroma 6
1.Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? 2.Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute?3.Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? 4.Nuko rero, ku bw’umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk’uko Kristo yazuwe n’ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya. 5.Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk’urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk’ukwe. 6.Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kug...
2023-03-20
02 min
Bibiliya mu Kinyarwanda
Abaroma 5
Rom 5:1 Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo, Rom 5:2 wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera, ngo tubone uko twishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw'Imana. Rom 5:3 Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, Rom 5:4 kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro. Rom 5:5 Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw'Imana rwasābye mu mitima yacu ku bw'Umwuka Wera twahawe. Rom 5:6 Tukiri abanyantegenke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha. Rom 5:7...
2023-02-03
03 min
Bibiliya mu Kinyarwanda
Abaroma 4
Rom 4:1 Niba ari uko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri? Rom 4:2 Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n'imirimo aba afite icyo yīrāta, ariko si imbere y'Imana. Rom 4:3 Mbese ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka”? Rom 4:4 Nyamara ukora ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. Rom 4:5 Ariko rero udakora ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka, Rom 4:6 nk'uko Dawidi na we yeruye amahirwe y'umuntu, uwo Imana ibaraho gukiranuka atabiheshejwe n'imirimo ati Rom 4:7 “Hahirwa abababarirwa ibicumuro byabo,Kandi ibyaha byabo bigatwi...
2022-11-18
03 min
Bibiliya mu Kinyarwanda
Abaroma 3
1Nuko Abayuda barusha abandi iki? Cyangwa se gukebwa kumaze iki? 2Abayuda babarusha mu buryo bwose. Irya mbere ni uko babikijwe ibyavuzwe n'Imana. 3Mbese ye, niba bamwe muri bo batizeye, kutizera kwabo kwahindura ubusa gukiranuka kw'Imana? 4 Ntibishoboka! Ahubwo Imana iboneke ko ari inyangamugayo, nubwo umuntu wese yaba umubeshyi nk'uko byanditswe ngo“Mu magambo yawe uboneke ko ukiranuka, Kugira ngo utsinde nucirwa urubanza.” 5Ariko se niba gukiranirwa kwacu guhamya gukiranuka kw'Imana tuvuge iki? Mbese Imana irakiranirwa kuko ihanisha umujinya? (Ibyo mbivuze nk'umuntu.) 6Ntibishoboka! Iyo biba bityo Imana yazacira ite abari mu isi ho iteka? 7Niba ibin...
2022-10-08
03 min
Bibiliya mu Kinyarwanda
Abaroma 2
Rom 2:1 Ni cyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira undi urubanza uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n'ibyo akora. Rom 2:2 Ariko tuzi yuko iteka Imana izacira ku bakora bene ibyo ari iry'ukuri. Rom 2:3 Wowe muntu ucira urubanza abakora bene ibyo nawe ukabikora, mbese wibwira yuko uzakira iteka ry'Imana, Rom 2:4 kandi usuzugura ubutunzi bwo kugira neza kwayo, n'ubw'imbabazi zayo n'ubwo kwihangana kwayo? Ntuzi yuko kugira neza kw'Imana ari ko kukurehereza kwihana? Rom 2:5 Ariko kuko ufite umutima unangiwe utihana, wirindirije umujinya uzaba ku munsi w'uburakari, ubw...
2022-09-30
03 min
That Born Again Guy ™
#TheBibleTalk - AGAKIZA NI IKI? (Kinyarwanda) Episode 002
AGAKIZA NI IKI? Agakiza ni ugukizwa akaga cyangwa imibabaro. Ijambo agakiza ririmo igitekerezo cyo gutsinda, ubuzima bw’iteka, cyangwa kubungabunga. Rimwe na rimwe, Bibiliya ikoresha ijambo “agakiza” yerekeza ku gutabarwa by'agateganyo, ku mubiri, nko gukizwa kwa Pawulo muri gereza (Abafilipi 1:19 -Icyo nzi cyo ni uko bizamviramo agakiza, mbikesha amasengesho yanyu no gufashwa na Mwuka wa Yezu Kristo-). Kenshi na kenshi, ijambo "agakiza" risobanuye gutabarwa kw'iteka, mu mwuka. Igihe Pawulo yabwiraga umusirikare ucunga gereza wo muri Filipine icyo agomba gukora kugira ngo akizwe, yerekezaga ku bugingo bw'iteka (Ibyakozwe 16: 30-31 - maze arabasoh...
2022-09-29
15 min
Kainos Perspectives™
#TheBibleTalk - AGAKIZA NI IKI? (Kinyarwanda) Episode 002
AGAKIZA NI IKI? Agakiza ni ugukizwa akaga cyangwa imibabaro. Ijambo agakiza ririmo igitekerezo cyo gutsinda, ubuzima bw’iteka, cyangwa kubungabunga. Rimwe na rimwe, Bibiliya ikoresha ijambo “agakiza” yerekeza ku gutabarwa by'agateganyo, ku mubiri, nko gukizwa kwa Pawulo muri gereza (Abafilipi 1:19 -Icyo nzi cyo ni uko bizamviramo agakiza, mbikesha amasengesho yanyu no gufashwa na Mwuka wa Yezu Kristo-). Kenshi na kenshi, ijambo "agakiza" risobanuye gutabarwa kw'iteka, mu mwuka. Igihe Pawulo yabwiraga umusirikare ucunga gereza wo muri Filipine icyo agomba gukora kugira ngo akizwe, yerekezaga ku bugingo bw'iteka (Ibyakozwe 16: 30-31 - maze arabasoh...
2022-09-29
15 min
Bibiliya mu Kinyarwanda
Abaroma 1
iki ni igice cya 1 cyurwandiko pawulo yandikiye abiroma
2022-09-26
04 min
Ijambo ry'Imana
Umurimo w'Imana ni Iki?
Akenshi twibwira ko umurimo w'Imana ari ibikorwa by'urukundo dukorera abantu, ariko Bibiliya yigisha ko umurimo w'Imana nyakuri, icyo twe tugomba kwitaho ari ukwizera Umwana w'Imana.
2019-11-22
01 min
Ijambo ry'Imana
Gutekereza ku Ijambo ry'Imana
Bibiliya yigishako gutekereza ku Ijambo ry'Imana (meditation) ari ryo banga ryo gutera imbere cyangwa guhirwa mu buzima. Egera Ijambo ry'Imana ngo rikugeza aho utakwigeza.
2019-10-23
02 min
Ijambo ry'Imana
Witinya, Ni Ko Imana Ivuga!
Abenshi bahamya ko ijambo “Witinya” irgaruka muri Bibiliya inshuro 365, bivuga ko Imana tanga ihumure buri munsi. Ubwoba ni ikinyoma Satani akoresha ngo atubuze kwakira ibyo Imana yatugeneye. Gutinyuka ni ukunesha!
2019-10-14
01 min
Ijambo ry'Imana
Kugira Umutima Umenetse
Bibiliya yigisha ko nubwo abantu bareba inyuma, kubigaragara, Imana ireba mu mutima. Ariko se mu mutima wo, Imana iba irebamo iki?
2019-09-28
19 min
Ijambo ry'Imana
Imana ni Nziza - Itanga Ihumure
Hari uwavuze ko muri Bibiliya amagambo "ntutinye" agarukamo inshuro 365. Bivuzeko buri munsi Imana ikubwira ngo ntutinye. Imana izi ubuzima bwacu ndetse ko hari igihe umuntu aba akeneye kubwira gutinyuka. Imana yacu ni nziza kuko itanga ihumure!
2019-08-17
15 min
Ijambo ry'Imana
Isabato Nyakuri - Gahunda y'Imana Kuva Kera
Isabato ni ikiruhuko Imana yageneye abizera. Icyo kiruhuko ni amahoro yo mu mutima, ni ukuryama ugasinzira utikanga ikibi, ni ukunyurwa ukishima, ni ukubaho nta mutima ugucira urubanza, ni ukwakirana yombi ibyo Imana iguha. Ndisegura kuko navuze ko Pawulo ari we wanditse iki gitabo cy'Abaheburayo, ariko kugeza ubu ntabwo abanyeshuri ba Bibiliya bari bemeza uwanditse uru rwandiko. Abenshi bemeza ko ari Pawulo ariko ntabwo ari icyemezo cya bose. - Pastor Z
2019-07-27
13 min
Ijambo ry'Imana
Icyo Bibiliya Yigisha Ku Mafaranga 2 - Ibanga ry'iterambere
Iki kiganiro kivuga ibanga ry'iterambere, hifashishijwe amateka y'abantu n'ibikorwa byabatezaga imbere.
2019-06-22
16 min
Ijambo ry'Imana
Icyo Bibiliya Yigisha ku Mafaranga 1 - Gukunda abantu ugakoresha ubutunzi
Umugani w'igisonga kibi urimo amasomo akomeye y'uburyo bwo gutekereza neza amafaranga n'ubutunzi. Luka 16:1-14 Muri make icyo Bibiliya yigisha ni iki: Kunda abantu ukoreshe amafaranga, wibicurika.
2019-06-16
17 min
Ijambo ry'Imana
Kwatura Kwiza - Amagambo 4 Yo Kwatura Buri Munsi (Four Words to confess everyday)
Umwigisha yerekana amagambo ane yo kwatura buri munsi. Ayo magambo arakomeye ariko buri mwizera agomba gutinyuka kuyavuga. Ushatse kubona iyi nyigisho yanditse n'imirongo yasomwe muri Bibiliya, reba kuri iyi link: http://zoe.rw/amagambo-4-yo-kwatura/
2018-09-19
16 min
Ijambo ry'Imana
Impinduka Yoroshye 01 - Kuvuka Kwa Kabiri (Transformed by a Rebirth)
Iyi nyigisho ni iya mbere muri 4 zicukumbura uburyo bworoshye bwo guhinduka, effortless change, nkuko Bibiliya yigisha...
2018-09-05
15 min
Ijambo ry'Imana
Umucyo w'Isi 01 - Umwijima Ni Iki, Umucyo Uvuze Iki? (What is the meaning of darkness?)
Umwigisha yerekana ko ikibazo gikomereye isi ari ubujiji, aribwo Bibiliya yita umwijima, ndetse Bibiliya ikerekanako igisubizo cy'icyo kibazo ari Yesu Kristo, Umucyo w'isi w'ukuri! What is the meaning of darkness and what is light?
2018-08-29
15 min
Ijambo ry'Imana
Kristo Ni Ubuzima 03 - Burimo Kugira Umwuga no Kubaka Ubutunzi
Umwigisha yerekana amoko atatu y'ubuzima avugwa muri Bibiliya mu Kigiriki: Bio(Umubiri), Psuche(Ubugingo), Zoe(Umwuka). Yerekana kandi ko Agakiza kaguhesha umwuga ugufasha kubaka ubutunzi.
2018-08-23
16 min
Ijambo ry'Imana
Icyaha Na Kristo - Icyaha Ni Iki, Ese Kristo Akuraho Ibyaha Ate? (Sin Vs. Christ)
Sin Vs. Christ Umwigisha ari atanga ubusobanuro (definition) ku cyaha, aho agenda yerekanako ubuzima bwose butayoboye n'Umwuka w'Imana ari icyaha. Icyaha ni uguhusha cyangwa kutamenya ndetse no kudakurikira umugambi w'Imana mu buzima bwawe. Kuri iyi link urahasanga imirongo yasomwe muri Bibiliya: http://zoe.rw/icyaha-ni-iki/
2018-08-12
12 min